‘Izere Mubyeyi’ yabaye igisubizo ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga.

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ababyeyi baho bafunguye ishuri ry’abana babo bavukanye ubumuga, kuri benshi mu bafashe ijambo bavuze ko kugira abana bavukanye ubumuga ariyo mpamvu ahanini yatumye bashinga ishuri ‘Izere Mubyeyi’.

Inzu yafunguwe ku mugaragaro igizwe n’ibyumba bine byo kwigishirizamo abana bafite ubumuga, icyumba cy’ubugororangingo n’ahifashishwa n’ubuyobozi bwa ‘Izere Mubyeyi’.

Muri rusange inyubako yose ikaba yaruzuye ifite agaciro ka miliyoni miron go itanu z’amafanga y’u Rwanda yose hamwe yatanzwe n’Intara ya Rhineland-Palatinate ababyeyi bafatanije na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango bakaba barashatse ikibanza.

Bafungura-ku-mugaragaro-inyubako-Izere-Mubyeyi-ikoreramoBafungura ku mugaragaro inyubako Izere Mubyeyi ikoreramo.

Nkuko byagarutsweho n’aabantu batandukanye, ubwo bafunguraga iyi nyubako bagiye basaba umutnu wese guha agaciro abantu bafite ubumuga kuko nabo aria bantu bafite uburenganzira bwo kubaho, kuvurwa n’ibindi.

Ibi byagarutsweho na Madame Mukashyaka Agnes, uhagarariye ababyeyi bashinze ‘Izere Mubyeyi’ aho yavuze ko abana barererwa mu kigo ayoboye bose bakwiye kubahwa.

Mukashyaka Agnes umuyobozi wa ‘Izere Mubyeyi’.

Yongeye kugaragaza ko bagitangira mu 2004 bahuye n’ikibazo cyo kubura aho bakorera ariko kubufatanye n’abaterankunga banyuranye harimo intara ya Rhineland-Palatinate bakaba baragize amahirwe yo kubona aho bakorera.

Abana bahafashirizwa akanyamuneza ni kose.

Uyu muyobozi yasabye ko iri shuri ryakorana na Minisiteri y’Uburezi, ati :”turasaba inzego zitandukanye kudukorera ubuvugizi iki kigo kikaba ishuri kuko imirimo yacu dukorera hano ni uburezi.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakora icyo ishoboye cyose kugirango ubuzima bw’abana bafite ubumuga bwitabweho.

Dr. Nyirahabimana Jeanne; Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yijeje ababyeyi ubufatanye muri byose.

Yijeje ‘Izere Mubyeyi’ ubufatanye mu gushakira iterambere ry’iki kigo hashakishwa uburyo aho iri shuri rikorera hashyirwa ku cyiciro cyo kuba ikigo cyakira abana bose dore ko kugeza ubu ‘Izere Mubyeyi’ yakira abana bafite ubumuga gusa.

Roger Lewentz, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Rhineland-Palatinate mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye mu mubano mwiza gifitanye n’u Rwanda kitazahwema kugaragaza ubufatanye mu kubaka abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Roger Lewentz yashimangiye ko ubufatanye bwabo n’u Rwanda bugikomeje.

Nkuko bitangazwa na Depite Rusiha Gaston; uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko nshingamategeko y’u Rwanda, ngo mu Rwanda nta kigo na kimwe cya Leta gifite inshingano yo kwita ku bana bamugaye bityo ashimira ababyeyi bishyize hamwe mu gushaka igisubizo ku bana bangana batya.

Ishuri ‘Izere Mubyeyi’ rifasha abana 102 ariko bitewe n’ubushobozi bw’ababyeyi babo, abana 24 gusa nibo babona uburyo bwo kugera ku ishuri buri munsi, abasigaye baza rimwe na rimwe baje kugororwa ingingo.

Abana babana n’ubumuga barimo kwigishwa n’abarimu babo.            

Bamwe mu babyeyi bafite abana kuri iri shuri.

Batemberejwe hirya no hino mu nyubako birebera uruhare rwabo mu kuyubaka.  

Bicaye bakurikirana udukino beretswe n’abana barererwa muri ‘Izere Mubyeyi’.

Inyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 50. 

izeremubyeyi.org 2017

 
 

More Posts in Uncategorized

 
 

Share this Post



 
 
 
 
shared on facebook.com