Amakuru

Minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-Roger-Lewentz-yashimangiye-ko-ubufatanye-bwabo-nu-Rwanda-bugikomeje

Minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-Roger-Lewentz-yashimangiye-ko-ubufatanye-bwabo-nu-Rwanda-bugikomeje

Muri-Izere-Mubyeyi-harimo-abana-bakuru-bahafashirizwa

Muri-Izere-Mubyeyi-harimo-abana-bakuru-bahafashirizwa

Mukashyaka-Agnes-umuyobozi-wa-Izere-Mubyeyi

Mukashyaka-Agnes-umuyobozi-wa-Izere-Mubyeyi

Muri-Izere-Mubyeyi-harimo-abana-bakuru-bahafashirizwa

Muri-Izere-Mubyeyi-harimo-abana-bakuru-bahafashirizwa

Madame-Rahm-wagize-uruhare-runini-mu-kubaka-inyubako-yafunguwe

Madame-Rahm-wagize-uruhare-runini-mu-kubaka-inyubako-yafunguwe

Inyubako-yuzuye-itwaye-asaga-miliyoni-50

Inyubako-yuzuye-itwaye-asaga-miliyoni-50

 Dr.-Nyirahabimana-Jeanne-Umuyobozi-wAkarere-ka-Kicukiro-yijeje-ababyeyi-ubufatanye-muri-byose


Dr.-Nyirahabimana-Jeanne-Umuyobozi-wAkarere-ka-Kicukiro-yijeje-ababyeyi-ubufatanye-muri-byose

Bicaye-bakurikirana-udukino-beretswe-nabana-barererwa-muri-Izere-Mubyeyi

Bicaye-bakurikirana-udukino-beretswe-nabana-barererwa-muri-Izere-Mubyeyi

Batemberejwe-hirya-no-hino-mu-nyubako-birebera-uruhare-rwabo-mu-kuyubaka

Batemberejwe-hirya-no-hino-mu-nyubako-birebera-uruhare-rwabo-mu-kuyubaka

 Bamwe-mu-babyeyi-bafite-abana-kuri-iri-shuri.


Bamwe-mu-babyeyi-bafite-abana-kuri-iri-shuri.

Abana-bahafashirizwa-akanyamuneza-ni-kose

Abana-bahafashirizwa-akanyamuneza-ni-kose

Abana-babana-nubumuga-barimo-kwigishwa-nabarimu-babo

Abana-babana-nubumuga-barimo-kwigishwa-nabarimu-babo

Izere Mubyeyi’ yabaye igisubizo ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga.

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ababyeyi baho bafunguye ishuri ry’abana babo bavukanye ubumuga, kuri benshi mu bafashe ijambo bavuze ko kugira abana bavukanye ubumuga ariyo mpamvu ahanini yatumye bashinga ishuri ‘Izere Mubyeyi’.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017 nibwo ku bufatanye n’Intara ya Rhineland-Palatinate  yo mu gihugu cy’ubudage, ababyeyi bashinze ishuri ‘Izere Mubyeyi’ bafunguye ku mugaragaro inyubako rikoreramo.

Inzu yafunguwe ku mugaragaro igizwe n’ibyumba bine byo kwigishirizamo abana bafite ubumuga, icyumba cy’ubugororangingo n’ahifashishwa n’ubuyobozi bwa ‘Izere Mubyeyi’.

Muri rusange inyubako yose ikaba yaruzuye ifite agaciro ka miliyoni miron go itanu z’amafanga y’u Rwanda yose hamwe yatanzwe n’Intara ya Rhineland-Palatinate ababyeyi bafatanije na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango bakaba barashatse ikibanza.

Nkuko byagarutsweho n’aabantu batandukanye, ubwo bafunguraga iyi nyubako bagiye basaba umutnu wese guha agaciro abantu bafite ubumuga kuko nabo aria bantu bafite uburenganzira bwo kubaho, kuvurwa n’ibindi.

Ibi byagarutsweho na Madame Mukashyaka Agnes, uhagarariye ababyeyi bashinze ‘Izere Mubyeyi’ aho yavuze ko abana barererwa mu kigo ayoboye bose bakwiye kubahwa.

Yongeye kugaragaza ko bagitangira mu 2004 bahuye n’ikibazo cyo kubura aho bakorera ariko kubufatanye n’abaterankunga banyuranye harimo intara ya Rhineland-Palatinate bakaba baragize amahirwe yo kubona aho bakorera.

Uyu muyobozi yasabye ko iri shuri ryakorana na Minisiteri y’Uburezi, ati :”turasaba inzego zitandukanye kudukorera ubuvugizi iki kigo kikaba ishuri kuko imirimo yacu dukorera hano ni uburezi.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakora icyo ishoboye cyose kugirango ubuzima bw’abana bafite ubumuga bwitabweho.

Yijeje ‘Izere Mubyeyi’ ubufatanye mu gushakira iterambere ry’iki kigo hashakishwa uburyo aho iri shuri rikorera hashyirwa ku cyiciro cyo kuba ikigo cyakira abana bose dore ko kugeza ubu ‘Izere Mubyeyi’ yakira abana bafite ubumuga gusa.

Roger Lewentz, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Rhineland-Palatinate mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye mu mubano mwiza gifitanye n’u Rwanda kitazahwema kugaragaza ubufatanye mu kubaka abaturage b’ibihugu byombi.

Nkuko bitangazwa na Depite Rusiha Gaston; uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko nshingamategeko y’u Rwanda, ngo mu Rwanda nta kigo na kimwe cya Leta gifite inshingano yo kwita ku bana bamugaye bityo ashimira ababyeyi bishyize hamwe mu gushaka igisubizo ku bana bangana batya.

Ishuri ‘Izere Mubyeyi’ rifasha abana 102 ariko bitewe n’ubushobozi bw’ababyeyi babo, abana 24 gusa nibo babona uburyo bwo kugera ku ishuri buri munsi, abasigaye baza rimwe na rimwe baje kugororwa ingingo.

 

 

 

 

 

Past Events

 
 
shared on facebook.com